Récit audio libre d'accès en téléchargeant l'application gratuite: https://hoozapodcast.glideapp.io
Ikigo gikora ibijyanye n’Itangazamakuru cyitwa Hooza Media cyatangije application yitwa Hooza PodCast izafasha abavuga ururimi rw’Igifaransa kubona amakuru ajyanye n’amateka n’umuco w’u Rwanda mu buryo bw’amajwi.
Hooza Podcast ni porogaramu ishyirwa muri telefoni, igafasha abantu kubona ibitabo byashyizwe mu buryo bw’amajwi, ibiganiro ku muco n’amateka ndetse n’ibindi byatanzwe n’abayobozi bakomeye muri Afurika ariko byose bikaba biri mu Gifaransa.
Mu rwego rwo gufasha abavuga Igifaransa kumenya amateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hooza Pod Cast yatangiranye igitabo cyitwa ‘Bisesero, le Ghetto de Varsovie Rwandais’.
Iki gitabo cy’Umufaransa, Serge Farnel, cyari mu buryo bw’inyandiko ariko abakoresha porogaramu ya Hooza Podcast bazabasha kucyumva mu buryo bw’amajwi kimwe n’ibindi bitandukanye byagiye bishyirwaho.
Umuyobozi wa Hooza Media, Victor Nkindi, yabwiye IGIHE ko bahisemo gutangiza Hooza Podcast kugira ngo amateka n’umuco by’u Rwanda bibashe kugera kure mu bavuga Igifaransa.
Yavuze ko igitekerezo cy’iyi porogaramu kimaze igihe ko ariko bari bakiri mu bikorwa byo kukinoza.
Ati “Hashize igihe kirekire dutangije igitekerezo cya Hooza Podcast. Gukora igitabo cy’Umufaransa mu buryo bw’amajwi twabikoze mu 2014 urumva ko twategereje imyaka irindwi kugira ngo tunoze umushinga.”
“Impamvu twashatse gushyiraho Hooza Podcast ni ukugira ngo tubwire abavuga Igifaransa haba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa i Burayi ibyerekeye amateka yacu mu Rwanda dukoresheje uru rurimi kuko ruvugwa na benshi.”
Hooza Podcast yashyizweho kandi ngo kugira ngo herekanwe ko mu Rwanda hari abantu bakivuga Igifaransa.
Nkindi yavuze ko iyi porogaramu bifuza ko yazafasha abantu batabonaga umwanya wo gusoma, kandi igatuma umuco n’amateka by’u Rwanda bigera kure.
Ati “Icyo twifuza ni ukugira umubare munini w’abadukurikira haba abaturuka muri Afurika cyangwa i Burayi kuko turabizi ko muri iyi minsi hari ingorane ko abantu badasoma. Twe twahisemo kubasomera ibitabo kugira ngo bajye babyumva mu buryo bw’amajwi. Turashaka gufasha Abanyarwanda kugaragaza umuco n’amateka yabo ku Isi. Uwo ni wo musaruro twiteza muri iyi Hooza Podcast.”
Nkindi yavuze ko abazajya bifuza ko ibitabo byabo bishyirwa mu buryo bw’amajwi bazajya babifashwa kandi ku buntu, aho ababyifuza bashobora kubandikira kuri info@hooza.rw.
Uko iminsi yicuma ngo ni ko kuri iyi porogaramu hazagenda hongerwaho ibiganiro bitandukanye birimo n’ibyagiye bitangwa n’abayobozi batandukanye ku Mugabane wa Afurika ndetse n’ibigaruka ku buhamya bw’abantu barokoye mu Bisesero.
Hooza Media ikora imirimo y’itangazamakuru yashinzwe mu Rwanda mu 2013 ariko ibiro byayo mu rwego rw’akarere biherereye Dar es Salam muri Tanzania ariko inakorera no mu bindi bihugu 10 bya Afurika.
Source: Igihe